Showing posts with label Indwara z'abagore. Show all posts
Showing posts with label Indwara z'abagore. Show all posts

23 October, 2020

, , ,

Wari uziko ushobora kuba ufite trichomonas ariko nta bimenyetso ufite? Menya byinshi kuri yo.

 Trichomonas ni iki?


Trichomonas ni indwara ikunda gukwirakwizwa mu gihe hakorwa imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iterwa n'agakoko kitwa Trichomonas vaginalis. Nubwo ibimenyetso by'indwara bitandukanye, abantu benshi bafite aka gakoko ntibashobora kuvuga ko banduye.

Trichomoniasis niyo ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina  ikunze kuvurwa igakira. Muri Amerika, abantu bagera kuri miliyoni 3.7 bafite ubwandu bwayo. Nyamara, abagera kuri 30% bonyine nibo bafite ibimenyetso byose bya trichomonas. Ikunze kwandurwa n'abagore cyane kuruta abagabo. Nanone abagore bakuze nibo bayandura  cyane kurusha abagore bakiri bato.

Bigenda gute ngo umuntu  arware trichomonas?

Kagakoko twabonye, kava ku muntu wanduye trichomonas kakajya ku muntu utanduye mugihe bakora imibonano mpuzabitsina. Ntibisanzwe koaka gakoko gafata ibindi bice by'umubiri, nk'amaboko, umunwa cg ahandi. Ntibizwi neza impamvu abantu bamwe banduye aka gakoko bagira ibimenyetso mu gihe abandi bo batabibona. Birashoboka ko biterwa n'ibintu byinshi birimo nk'imyaka y'umuntu n'ubuzima bwe muri rusange. Abantu banduye badafite ibimenyetso bashobora kwanduza abandi.

Ni iki cyakubwira ko urwaye Trichomonas?

Abagera kuri 70% banduye nta bimenyetso  baba bafite. Iyo trichomonas iguteye ibimenyetso, bishobora kuva ku kuryaryatwa byoroheje kugeza ku muriro ukabije. Abantu bamwe bafite ibimenyetso babibona mu gihe cy'iminsi 5 kugeza 28 nyuma yo kwandura. Abandi bo ntibagaragaza ibimenyetso kugeza mu gihe kirekire . Ibimenyetso bishobora kuza kandi bishobora no kugenda.

Ibimenyetso bya trichomoniasis kubagabo ni bikurikira:

Kubabara no kuryaryatwa ku gitsina cg mu muyoboro w'inkari;

Kubabara(Gushya) nyuma yo kwihagarika cyangwa nyuma yo kurangiza gukora imibonano mpuzabitsina;

Kugira ibintu biva mu gitsina.

Ibimenyetso bya trichomonas ku bagore birimo:

Kokerwa, gutukura cyangwa kubabara imyanya ndangagitsina;

Kumva abangamiwe igihe yihagarika inkari;

Impinduka mu myanya myibarukiro yabo (ni kuvuga, kwiyongera kururenda rusohoka mu gitsina rukaba rwinshi kandi rworoshye cyane) urwo rurenda rushobora kuba rwerurutse, rwererana, rusa umuhondo, cyangwa icyatsi kibisi gifite impumuro idasanzwe nk'iyamafi.

Kugira trichomoniasis birashobora gutuma wumva udashimishijwe no gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo hatabayeho kuvurwa, ushobora kumarana ubu burwayi amezi cyangwa imyaka.

Ibibazo n'ingaruka ziterwa no kurwara trichomonas?

Trichomonas ishobora kongera ibyago byo kwandura cyangwa gukwirakwiza izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Urugero, trichomoniasis ishobora kwangiza imyanya myibarukiro ikagutera nk'udusebe ku buryo bishobora koroha kwandura virusi itera sida , cyangwa uyirwaye bigatuma byoroha kwanduza virusi itera sida uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Nigute trichomonas igira ingaruka kumugore utwite n'umwana we?

Abagore batwite barwaye trichomoniasis bagira ibyago byinshi byo kubyara hakiri kare (kubyara imburagihe). Nanone, abana bavutse ku babyeyi banduye bavukana ibiro bike (munsi y'ibiro 2.5).

Nigute trichomonas isuzumwa?

Udukoko tubiri twa trichomonas.

Ntibishoboka gusuzuma trichomoniasis ukurikije ibimenyetso byonyine. Ku bagabo no ku bagore, abaganga bashobora kugusuzuma no kukwakira ibizamini bya laboratoire kugirango babone ko ufite ka gakoko gatera trichomoniasis.

Ivurwa ite?

Trichomoniasis Ivurwa hakoreshejwe imiti (yaba metronidazole cyangwa tinidazole). Ibi binini bifatwa mukanwa. iyi miti n' abagore batwite bashobora kuyifata. Ntabwo byemewe kunywa inzoga mugihe cyamasaha 24 nyuma yo gufata iyi miti.

Nyuma yo kuvurwa iyi ndwara, ushobora kuzongera kuyandura. Umuntu umwe kuri batanu, ashobora kongera kuyandura mu gihe cyamezi 3 nyuma yo kuvurwa. Kugira ngo wirinde kwandura, wowe nuwo muhuza ibitsina mugomba kuvurirwa icyarimwe. Tegereza kongera gukora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe mwavuwe kandi ibimenyetso byose byagiye (akenshi bigenda mu cyumweru). Isuzumishe buri mezi 3 kugirango umenye neza ko utongeye kwandura, cyangwa wisuzumishe vuba niba ibimenyetso byawe bigarutse mbere y'icyo gihe.

Nigute trichomoniasis yakwirindwa?

Inzira yonyine yo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ukudakora imibonano mpuzabitsina iyo ariyo yose.

Niba ukora imibonano mpuzabitsina, ushobora gukora ibintu bikurikira kugirango ugabanye amahirwe yo kurwara trichomoniasis.

Kudaca inyuma uwawe kandi ubizi neza ko yisuzumishije kandi atarwaye.

Koresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina. Ibi bishobora kugabanya amahirwe yawe yo kurwara trichomoniasis.

Niba wowe cyangwa hari umuntu uzi ufite ibimenyetso bya trichomoniasis cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gana ivuriro rikwegereye.

Ufite ikindi kibazo, reba ahanditse contact us utwandikire.

03 July, 2020

, , , , ,

MENYA UKO WAKWITA KU MENYO YAWE NTIYANGIRIKE

Tuvuge ibijyanye n'isuku y'amenyo
isuku y'amenyo

Abantu benshi usanga batazi uko boza amenyo yabo, nababikora usanga batayoza neza uko bikwiye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kutoza amenyo neza aribyo byangiza amenyo n'ishinya kuruta kutayoza namba. 

Abenshi ntitwoza amenyo ngo tumare igihe gikwiriye, abenshi ntidukoresha akagozi kagenewe gukura imyanda hagati y'amenyo kandi nanone abenshi ntitugira umuco kureba muganga w'amenyo ngo tumenye ubuzima bw'amenyo yacu.

Dore uko wakoresha uburoso bwawe; bufate nkuko ufata ikaramu ubundi usukure amenyo yawe mugihe cy'minota ibiri. 
Ni gute wasukura mu kanwa?
Oza amenyo yawe ukoresheje uburoso, woze hagati y'amenyo kandi ntiwibagirwe koza ururimi no mu gisenge cy'akanwa. Uburoso bwawe ntibufite kuba buteye mu buryo budasanzwe, gusa bugomba kuba bufite uturoso tworoshye kandi ukabuhindura buri kwezi. Watinda nturenze atatu.

10 May, 2018

Wakora iki ngo urwanye uburibwe bukabije mugihe uri mu mihango? Muganga aragusobanurira birambuye ndetse anakugire inama n'uburyo wavurwa


Umugore uribwa mugihe ari mu mihango
Ukwezi kw'umugore (imihango) ni iki?
 Ukwezi k'umugore cyangwa Imihango ni igihe kigerwamo na buri mugore wese ufite imyaka iri hagati ya 13 na 45 usibyeko harubwo ayibona mbere y'iyo myaka 13 cyangwa akarenza imyaka 45 akiyibona. Muri iyo myaka,umugore wese agomba kubona imihango buri kwezi muburyo buri kuri gahunda kandi budahindagurika (Normal periods),iyo tugenekereje dusanga igomba kuba iminsi 28 Nubwo benshi usanga bagira amatariki ahindagurika kuburyo hari abagore bashobora kubona imihango inshuro ebyiri mukwezi cyangwa akaba yanarenza amezi 3 atarayibona (Amenorrhea),ukwo kuyibura birenze amezi 3 akenshi biba bitewe n'impinduka mu mubiri (Disorders) ndetse n'uburwayi (diseases) cyangwa bigaterwa nuko atwite.
Aho imihango ituruka n'impamvu itera uburibwe bukabije (dysmenorrhea)
Nk'uko twese tubizi,igi cyangwa ovule,ntiriboneshwa amaso,ni ritoya cyane kuburyo ripima umurambararo uri hagati ya 47-62 Micrometers,nubwo mugihe cy'imihango abenshi babona hagati ya 30-40 ml z'amaraso,tuvuga ko ari igi riba ryamenetse rigategereza kuzasohoka kumunsi w'imihango risohokanye n'ibyo ryagombaga guturamo byose.
Ubundi umunsi uboneraho imihango niwo uheraho ubara nk'umunsi wa mbere w'ukwezi kuko igi rishya riba ryatangiye gutegurwa,kuva kumunsi wa 1 kugeza kuwa 14 nibwo rikorwa,tubyita follicular phase,ritegurwa n'udusabo dushinzwe kurikora twitwa ovaries,aho hakorwa amagi menshi ariko bikarangira rimwe ryonyine ariryo rihishije rigasohoka mu dusabo ryerekeza aho twita muri fallopian tubes gutegereza intanga ngabo,risohoka kumunsi wa 14 aribyo twita umunsi w'uburumbuke (Ovulation day).
Ntabwo bisaba igi gutegereza igihe kirekire kuko hagati y'amasaha 24-48 rirapfa rigategereza iyo minsi isigaye ngo rizasohoke,iyo ripfuye riramanuka rikajya muri nyababyeyi (uterus) riherekejwe n'ibyagombaga kurifubika,bikamanuka bikibika muri linning tissues za uterus no muri endometrium (corpus luteum) aho bitegereza ko umunsi wa 28 ugera ngo bisohoke,iyi phase tuyita Luteal phase,itangira kumunsi wa 15-28.
Iyi foto irerekana ukwezi kw'umugore ugira iminsi 28
Iyo bigeze kumunsi wa 14,umusemburo wa LH (Luteneizing Hormon) uriyongera kimwe na estrogens,FSH (Folliculine stimulating hormon) ukagabanyuka,
byagera kumunsi wa 28,umusemburo wa estrogen uragabanyuka,ahubwo hakiyongera umusemburo wa progesterones, Uwo musemburo wa progesterone utuma habaho kworohera no gushonga gake gake kwa twa turemangingo (tissues) ziba zarafatanye na linning tissues muri uterus (endometrium),ibyo bigatuma habaho uburibwe cyane mukiziba cy'inda no mu mugongo wo hepfo.

Ukwo kwiyongera cyane kw'uwo musemburo bitera ibindi bimenyetso birimo nko kuruka,kugira iseseme,gucika intege n'ibindi, Uko uyu musemburo ukomeza kwiyongera cyane ngo habeho dilatation ya corpus luteum,bituma n'imisemburo ya prostaglandins ituma habaho uburibwe yiyongera,bityo kuruka n'iseseme nabyo bikiyongera cyane,biba ku bagore bamwe tukabyita Dysmenorrhea cyangwa menstrual cramps.

Izindi mpamvu zishobora gutera kuribwa bikabije mu gihe cy'imihango
  • Harimo indwara yitwa endometriosis na Adenomyosis aho uturemangingo two muri nyababyeyi dukurira hanze yayo,
  • Hari ibibyimba byo muri nyababyeyi (uterine fibroids)
  • Hari indwara yo kwangirika kwa pelvic (Pelvic inflammatory disease) yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,
  • Hari nubwo inkondo y'umura itifungura neza,bikongera uburibwe bw'imihango iba ikeneye gusohoka hanze (cervical stenosis).
Ibimenyetso by'iyi ndwara yo kuribwa bikabije mu mihango (Dysmenorrhea) 
  1. Ikimenyetso cyambere mpuruza ni uburibwe budasanzwe mu kiziba cy'inda (intense lower abdomen pain) ugira mugihe wegereje kubona imihango,
  2. kuribwa cyane mu mugongo wo hepfo (lower back pain),
  3. Ibindi bimenyetso ubona ni ukugira iseseme,kubura umusarane,kurwara constipation ndetse no kugira isereri.
Uko iyi ndwara ivurwa  
  • Muganga arabanza akagusuzuma akamenya icyaba kigutera ubwo buribwe,nyuma agahitamo icyo ari bugukorere.
  • Hari imiti igabanya uburibwe ushobora guhabwa uyinywa,ica mu gitsina cyangwa iyo uterwa mu mutsi bitewe n'urwego uburwayi bwawe buriho harimo brufen ,Diclofenac,Antalgex ,KNAC,Sodium naproxen n'indi tutabashije kurondora.
  • Harubwo muganga anaguhitiramo ubundi buryo bukoresha imisemburo (oral contraceptives) burinda ko igi ryahisha rigasohoka (ovulation).
  • Harubundi buryo bushobora kwifashishwa mu kugabanya uburibwe cyane gukora imyitozo ngororamubiri,gukoresha ibintu bishyushye birimo nko gufata agatambaro ukakinika mumazi ashyushye ukagashyira ku kiziba cy'inda,kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda stress,ugomba kugabanya kunywa ikawa ndetse n'umunyu mwinshi kandi ukagerageza gukora massage cyane mugice cy'umugongo wo hepfo.


Umwanditsi:  

Muganga NIYOMUBYEYI Théophile





22 March, 2017

,

Dore ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko atwite!

Ibimenyetso bishobora kwereka umugore ko atwite!

Ibimenyetso bigaragara mu gihe cyo gutwita biratandukana hagati y'umuntu n'undi, nanone ibyo wabonye ku rubyaro rwa mbere ushobora kuba ataribyo ubona ku rubyaro rwa kabiri cyangwa imbyaro zizakurikiraho! Gusa hari ibimenyetso bihurirwaho n'abagore benshi. 

Hano ngiye kukubwira ibimenyetso umugore ashobora kubona igihe atwite.

Ibimenyetso bikunda kugaragara ku nda ikiri ntoya!
Ibi ni ibimenyetso biza kare cyane ndetse hari n'igihe umugore aba ataramenya ko atwite.  

Ibimenyetso bikunda kugaragara ni ibi bikurikira:

● Kugira iseseme mu gitondo ubyutse,  bikurikiwe cyangwa se bidakurikirwa no kuruka- Ibi nibyo byitwa mu rurimi rw'icyongereza "morning sickness," gusa ibi bishobora no kubaho ikindi gihe cy'umunsi atari mu gitondo gusa. Iyi seseme abagore benshi bashobora kugumya kuyigira mu mezi makeya abanza yo gutwita kwabo. 

● Amabere agenda aba manini kandi ukumva akubabaza. 

● Kumva ushaka kwihagarika buri kanya kurenza uko byari bisanzwe. 

● Kumva ufite umunaniro ukabije kandi ukananizwa n'ubusa kurusha uko wari usanzwe umeze. 

● Kugira ububabare budakabije mu kiziba cy'inda.
 
Ibyo tubahishiye:

Ni ibihe bimenyetso bikunda kugaragara ku nda nkuru?

Yanditswe na RUTAYISIRE François Xavier yifashishije UpTodate

28 September, 2016

INDWARA YO KUJOJOBA(FISTULE) KU BAGORE, ESE KUJOJOBA NI IKI? ESE IYI NDWARA ITERWA N'IKI? ESE IRAVURWA?

INDWARA YO KUJOJOBA KUBAGORE ( fistula)
Inshamake k'urwungano rw'inkari
Urwungano rw'inkari rugizwe n'impyiko (kidney), imiyoboro ikura inkari mumpyiko ikazijyana mu ruhago (ureters), uruhago n'umuvaruhago usohora inkari hanze. Ku muzenguruko w'aho umuvaruhago ujya gusohokera hanze,hariho inyama ihora yifunze (sphincter),ibuza inkari gusohoka,igafunguka iyo umuntu afashe icyemezo cyo kurekura inkari ziri mu ruhago.Uruhago n'umuvaruhago byegeranye n'imyanya myibarukiro ariyo: umura(uterus) uba uri hejuru y'uruhago ahagana inyuma , inda ibyara iba inyuma y'uruhago ndetse n'umuvaruhago.
Indwara yo kujojoba ni iki?
Indwara yo kujojoba ni ukuba inkari zisuka buri kanya munda ibyara y'umugore, zinyuze mu mwanya udasanzwe uhuza imiyoboro y'inkari n'imyanya myibarukiro udafite ikiwufunga. Uwo mwanya ushobora kuba uhuza uruhago n'umura, uruhago n'inda ibyara, cyangwa umuvaruhago n'inda ibyara.
Indwara yo kujojoba iterwa ni iki?
Indwara yo kujojoba ni ingaruka iterwa n'impamvu ziri mu byiciro bibiri:
  1. Ingaruka zo kubyara Kujojoba ahanini ni ingaruka yo kubyara.Mugihe umwana avuka bisanzwe anyura mumyanya myibarukiro (uterus& Vagin) iri hagati mu ruziga rw'amagufa (Bassin), umutwe we wihata muri uwo mwanya udakweduka ari nako imyanya y'inkari(Vessie& Urètre) n'iyo ari gucamo itsindagiwe cyane n'umutwe kuri ayo magufa. Muri icyo gihe rero nibwo wa mwanya udasanzwe ushobora gukorwa bitewe ahanini n'impamvu ebyiri:
    • Iyo umwana atinze kuvuka aho ya myanya yatsindagirawe kumagufa ntihagerwaho neza n'amaraso bigatuma habora (necrosis) nuko hagatobokamo akayira.
    • Iyoumwana yamanutse cyane bikaba ngombwa ko akuruzwa ibyuma (Forceps) cyangwa umubyey abagwa (Césarienne) bishobora gutuma yamyanya yatsindagiwe n'umutwe ikomereka hagacika akayira.
  2. Ingaruka z'indwara zifata imyanya myibarukiro Zimwe mu ndwara zishobora gufata imyanya myibarukiro zigatuma umubiri woroha cyangwa ugacika ibisebe, bityo ka kayira kajojoberamo inkari kagakorwa. Aha uburwayi bukunze kubitera ni nka kanseri ndetse n'igituntu gifata iyo myanya. Ese indwara yo kojojoba iravurwa?
    Indwara yo kujojoba yakwirindwa mbere na mbere. Ibi ahanini bigakorwa igihe ababyeyi bitabiriye kwisuzimisha inda ndetse no kujya kubyarira kwa muganga hakiri kare. Iyi iravurwa igakira cyane cyane iyo ari ingaruka zo kubyara. Igikorwa ni ukubaga ahikoze inzira itahakwiye hagafungwa maze inkari zigasubira kunyura mu nzira isanzwe. Iyo ari ingaruka y'indwara ifata imyanya myibarukiro habanza kwitabwa kuri iyo ndwara kugeza ikize nk'igituntu, yaba ari idakira nka kanseri hakitabazwa imiti igabanya ubukana bwayo.

KANSERI Y'IBERE, ESE ITEYE ITE? ITERWA N'IKI? WABWIRWA N'IKI KO UYIRWAYE? WAYIRINDA UTE? IVURWA ITE?

KANSERI Y'IBERE
Kanseri y'ibere ni kanseri iboneka cyane ku bagore kw'isi yose,ikaba igaragara cyane ku Bagore bari mugihe cyo kubyara ikagenda yiyongera uko imyaka ikura hanyuma ikagabanuka nyuma yogucura k'umugore (post menopause).
Umugore umwe ku icyenda (1/9) aba afite ibyago byinshi byo kuba yafatwa n'iyi kanseri mu buzima bwe.Abagabo nabo bashobora kuyirwara ariko ni gake cyane nko hasi ya rimwe ku ijana (<1 font="">
 
  1. INZEGO ZA KANSERI(STADES) Muri make inzego za kanseri y'ibere ni ebyiri :
    NB :Kumenyekana kwa kanseri itari kwirakwiza mu mubiri ni byiza kuko bituma ivurwa hakiri kare bityo ikaba yanakira.
    1. KANSERI ITARIKWIRAKWIZA MU MUBIRI :Niyo ikunze kuboneka cyane ku bagore ikaba ifata mu tuyoboro tw'amashereka ;
    2. KANSERI YIKWIRAKWIJE MU MUBIRI :Yo ishobora gufata mu bice byose by'ibere ndetse ikaba yarenga n'imbibi zaryo.
  2. IKIYITERA
    Ikiyitera kugeza ubu ntikizwi ariko hari ibyo yuririraho, aribyo :
    Hari ibindi byagaragaye iyi kanseri ishobora kuririraho :
    1. Uruhererekane mu miryango (facteurs genetiques) :Cyane cyane mu miryango ibonekamo gènes bita BRCA1 na BRCA2.Byagaragaye ko iyo mu muryango wawe harimo uwarwaye iyi kanseri byongera ibyago byo kuba wayirwara ;
    2. Guca mu cyuma inshuro nyinshi (radiographie) ;
    3. Gukoresha cyangwa guhura kenshi n'imiti y'uburozi (produits chimiques toxiques) ; Urugero :-DDT ;Ikoreshwa mu buhinzi mu rwego rwo kwica udukoko, -Parabene.
    4. Gufata k'urugero rukabije imiti irimo oestrogène nk'iyo bakoresha mu kuboneza urubyaro (contraceptive à base d'estrogènes).
    • Abagore bari hasi y'imyaka 30 ntibakunze gufatwa cyane n'iyi kanseri naho 85 ku 100 (85%) by'abafatwa ni abafite kuva ku myaka 50 kuzamura kandi uko umugore yiyongera mu myaka ni nako ibyago byo kurwara iyi kanseri byiyongera ;
    • Umuntu wigeze kurwara iyi kanseri ku ibere rimwe aba afite ibyago byinshi byo kuyirwara no kurindi ;
    • Kugira inturugunyu mu ibere (nodules du sein) ; NB :Kugira inkabya (kyste) mu ibere ntabwo ari impamvu yo kuba warwara iyi kanseri .
    • Gusama bwa mbere utinze : aha twavuga nko gusama bwa mbere nyuma y'imyaka 30;
    • Kuba utarigeze ubyara na rimwe ;
    • Kuboneka vuba kw'imihango ya mbere ni ukuvuga mbere y'imyaka 12 no gucura utinze nyuma y'imyaka 55.
       
  3. UKO YIGARAGAZA NB :Ntitwakwibagirwa ko hari n' izindi mpamvu zishobora guhindura amabere nko :
    • Akabyimba mu ibere :ni nacyo kimenyetso gikunze kuboneka haba ku bagore cyangwa ku Bagabo ;
    • Kuba hari uruzi rudasanzwe cg amaraso asohoka mu moko ;
    • Kwinjira kw'imoko imbere mu ibere ;
    • Guhinduka k'uruhu rw'ibere,rugakomera ndetse rugasa n'urutukura ;
    • Gutukura ,gushyuha no guhinduka k'uruhu rukikije imoko (inflammation du pourtour du mammelon),
    • Guhinduka kw'ingano y'ibere cyangwa kw'ishusho yaryo.
       
    • Gutwita
    • Imihango y'abagore
    • Inkabya y'ibere
    • Infection
  4. UKO WAYIRINDA
    1. Kugerageza kwirindda zimwe mu mpamvu twabonye kanseri yuririraho Urugero:kwirinda inzoga n'itabi
    2. Kubungabunga ubuzima:-kurya neza (imboga n'imbuto,n'ibikungahaye kuri vitamine D)
      -kugira umuco wo konsa ku babyeyi,
      -gukora imyitozo ngororamubiri (sport).
    3. Kwikorakora kenshi ku bere(auto palpation) ushakisha ikintu kidasanzwe (nk'inturugunyu),
    4. Kwisuzumisha kwa muganga wabyigiye nibura buri myaka ibiri ku bagore bafite imyaka 50 kugeza kuri 60.
  5. UBURYO IVURWA Iyo kanseri yabonetse,bashobora gukoresha kimwe cyangwa byose muri ibi bikurikira mu kuyivura:
    NB:Iyo kanseri yarenze igihe cyo kuvurwa,umurwayi wayo bamuha ubufasha bumugabanyiriza ububabare (soins palliatives).
    • kubaga (chirurgie);
    • imiti (chimiotherapie);
    • imirasire (radiotherapie).
, ,

UMUGORE YONSA ATWITE NI IZIHE NGARUKA BIGIRA K'UWO ATWITE? ESE WE BIMUGIRAHO IZIHE NGARUKA? ESE HARI INGARUKA BIGIRA K'UWO YONSA?

ESE UMUGORE YONKEJE ATWITE BYAGIRA INGARUKA KURI WE, K'UWO ATWITE CYANGWA UWO YONSA?
Abantu benshi bibaza iki kibazo kuko bijya bibaho ko umugore asama kandi yonsaga, bigatuma hibazwa niba agomba gukomeza konsa cyangwa se kubihagarika, bitewe no gutinya ko byamugiraho ingaruka we ubwe, uwo yonsa cyangwa se uwo atwite. Abantu babivugaho byinshi bitandukanye, ariko reka turebe icyo abahanga babivugaho.
INGARUKA ZO KONSA KU MUGORE UTWITE KU BUZIMA BWE BWITE
Hari ubushakashatsi bwerekanye ko umugore iyo yonsa atwite ashobora kugira ibibazo byerekeranye n'intungamubiri (problemes nutritionnel) bigaragarira cyane cyane mu kunanuka cyangwa se gutakaza ibiro (Merchant, 1990). Icyakora, abo bashakashatsi bagaragaje ko ibyo bibaho ku bagore bari basanzwe n'ubundi bafite ibibazo byo kubona ibibatunga, bityo abatabifite bakaba batagira izi impungenge. Ikindi kivugwa ku ngaruka zishobora kuba kuri uyu mubyeyi ni ukubyara igihe kitageze. Ibi ababivuga bashingira ko iyo umugore yonsa hari umusemburo uboneka mu mubiri we bita ocytocyne ari nawe utuma agira ibise mu gihe cyo kubyara, bityo mu gihe yonsa wa musemburo ukaba waba mwinshi maze ugatuma abyara atarageza igihe. Ibi ariko abandi bashakashatsi barabihinyuye bagaragaza ko nyababyeyi itagira icyo ikorwaho n'uriya musemburo mbere y'amezi arindwi (ibyumweru 28) yo gutwita n'ubwo bigikenewe gukorerwa izindi nyigo. Ubundi bushakashatsi bwakorewe California muri Amerika ku bagore 57 bonsaga batwite bwagaragaje ko nta ngaruka byigeze bigira kuri bo cyangwa ku mitwitire yabo.
INGARUKA KU BUZIMA BW`UMWANA IYO YONKA MAMA WE UWITE
Ubushakakashatsi bwerekanye ko hari impinduka ziba ku mashereka cyane cyane mu buryohe bwayo no kuba aba make, ibi bikunze kuba iyo inda igejeje amezi atandatu, aho amashereka ahinduka akamera nk'umuhondo (ya mashereka aza umugore akimara kubyara bita collostrum) , bigatuma abana bamwe banga kuyonka, bakicutsa. Inyigo (Newton, 1979) yakozwe ku bagore 503 bonsaga batwite yerekanye ko 69% y'abana babo bicukije. Indi nyigo (Moscone, 1993) yo ivuga ko 57% bicukije. Icyakora izo nyigo zombi zivuga ko ntawahamya ko ibyo byatewe n'uko ba nyina bari batwite (hashobora kuba hari izindi mpamvu).
Ibi ariko bitandukanye n'ibivugwa ko ayo mashereka ahinduka uburozi, kuko nta bushakashatsi bwerekanye ko yica abana. Ubushakashatsi bwa Moscone bwerekanye ko ahubwo abacutswa aribo barwara impiswi kurusha abakomeza konka. Cyakora yagaragaje ko abo bana badatandukanye ku buryo bugaragara mu mirwarire yabo.
IYO UMUGORE YONSA ATWITE NI IZIHE NGARUKA K`UWO ATWITE?
Abashakashatsi bamwe bagaragaje ko abana bonkerejweho bavuka nk'abandi, bakavuka nta bibazo byihariye bafite ugereranyije n'abandi bana batonkerejweho. Icyakora hari abandi bashakashatsi bagaragaje ko abana bonkerejweho bashobora kutiyongera mu biro mu minsi 30 ya mbere nk'abandi bana.
UMWANZURO
Iyo umugore asamye yonsa, hashobora kuba imihindukire ku mashereka ye ijyanye cyane cyane no guhindura uburyohe no kugabanuka mu bwinshi bwayo, bikaba byatuma umwana yivana kw`ibere. Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko aya mashereka atari mabi ku mwana, cyane cyane ko ingaruka zo gucutswa imburagihe arizo nyinshi kandi mbi. Naho kuri nyina, nta ngaruka bimugiraho iyo yubahirije amabwiriza ajyanye n'imirire inoze. N'ubwo umwana uvutse yaronkerejweho ashobora kutiyongera ibiro mu minsi ya mbere akimara kuvuka, nta zindi ngaruka zagaragaye uyu mwana yagira.
Iyo rero bibayeho ko umugore asama kandi yonsaga, sibyiza guhita yihutira gucutsa uwo yonsaga, ahubwo twamugira inama yo kwegera abaganga, bakamufasha kureba igikwiye hakurikijwe uko ubuzima bwe bumeze. Haramutse hanafashwe icyemezo cyo gucutsa, bakamugira inama y'uko yabikora mu buryo butagira ingaruka ku mwana ucukijwe. Twibutse ko umwana ucutse imburagihe cyangwa ku buryo butanoze ashobora kurwara indwara nyinshi zimuzahaza ndetse zikaba zanamuhitana.

KANSERI Y'INKONDO Y'UMURA, Ese wabwirwa n'iki ko uyirwaye? Ese iterwa n'iki? Nakora iki ngo simfatwe na kanseri y'inkondo y'umura?

KANSERI Y'INKONDO Y'UMURA
Iyi kanseri iri ku mwanya wa kabiri mu ma kanseri y'abagore, umwanya wa mbere ukabaho kanseri y'ibere. Iyi kanseri ifata kenshi abagore bakiri bato. Iyi kanseri niyo ifite umwanya wambere mu makanseri mu kwica abagore mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nk'u Rwanda.
 
Kubagore batarafatwa niyo kanseri, kwisuzumisha kenshi bishoboka bituma ibimenyetso biyibanziriza bimenyekana kare maze hakagira igikorwa hakiri kare kuburyo umugore ashobora gukira burundu. Ibyo kandi bituma impfu ziterwa niyo kanseri zigabanukaho mirongo itanu kw'ijana (50/100).
IBIMENYETSO BYA KANSERI Y'INKONDO Y'UMURA
  • Ikimenyetso gikunze kwigaragaza ni ukuva amaraso aturutse mu gitsina kandi umugore atari mu mihango, cyane cyane biba nyuma y'imibonano mpuzabitsina ;
  • Ibindi bimenyetso bishoboka ni umurenda wo mugitsina uba mwinshi kurusha uko bisanzwe, ukanuka, uvanze n'uturaso, no kuribwa mu kiziba cy'inda.
N.B. igihe hagaragaye kimwe muri ibi bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga.
IBITERA KANSERI Y'INKONDO Y'UMURA
Igitera kanseri y'inkondo y'umura ntikiramenyekana, ahubwo hari ibizwi iyo kanseri yuririraho ifata umugore.
• Hafi abagore bose bafite kanseri y'inkondo y'umura baba baranduye agakoko kitwa HUMAN PAPILLOMAVIRUS. Ibindi bintu iyo kanseri yuririraho ifata abagore n'abakobwa ni ibi bikurikira :
  • abagore n'abakobwa bakiri mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina,
  • gukorana imibonano mpuzabitsina n'abagabo benshi,
  • gukorana imibonano mpuzabitsina n'umugabo udasiramuye,
  • gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto,
  • gukora imibonano mpuzabitsina kenshi,
  • kubyara kenshi,
  • imibonano mpuzabitsina ku mugore wacuze (utakijya mu mihango kubera imyaka),
  • gukoresha imiti bita oestro-progestatifs ikoreshwa mu kuringaniza imbyaro (planning familial) bituma kurwara iyo kanseri byiyongeraho 1 %,
  • gufatwa kw'inkondo y'umura na virus yitwa herpes
  • kunywa itabi,
  • Uburwayi bwa SIDA.
WABIGENZA UTE NGO WO GUFATWA N'IYO KANSERI ?
Ubundi hari indwara umugore agira ( lésions précancéreuses) zizavamo kanseri yica iyo hatagize igikorwa. Izo ndwara ziravurwa zigakira, bityo umugore ntarware kanseri y'igikatu y'inkondo y'umura. Izo ndwara zivamo kanseri y'inkondo y'umura zimenywa na muganga iyo agusuzumye akanafata kandi akanasuzumisha muri laboratwari uduhungukira tw'inkondo y'umura (frottis cervico-vaginal). Bityo rero, kugirango abagore n'abakobwa batazarwara kanseri y'inkondo y'umura, bagombye gukurikiza ibi bikurikira :
  • Kwirinda ibyo kanseri yuririraho twavuze haruguru,
  • Kwipimisha buri myaka ibiri kuva ugize imyaka 21 y'amavuko (cyangwa kuva umukobwa akikora imibonano mpuzabitsina ye yambere) kw'ivuriro aho abaganga bashobora gufata no gusuzuma utuvungukira tw'inkondo y'umura,
  • abashobora kubona urukingo rw'agakoko ka HUMAN PAPILLOMAVIRUS, barufata,
  • hari imiti yerekanye ko ikaze muri laboratwari mu kurwanya HUMAN PAPILLOMAVIRUS ikoreshwa mu barwaye ako gakoko : carraghénane (extrait d'algues rouges).

IBIBYIMBA BYO MUNDA KU BAGORE, Sobanukirwa byinshi kuri iyi ndwara!

IBIBYIMBA BYO MUNDA KUBAGORE
Ibibyimba byo munda biri ubwoko bwinshi, bitewe n'inyama yo munda (organ) byafasheho. Ibyo tugiye gusobanura mu ncamake ni ibifata mu myanya myibarukiro y'imbere y'umugore.
Incamake ku myanya myibarukiro y'umugore
imyanya myibarukiro y'umugore y'imbere igizwe nibi bikurikira:
  1. inda ibyara,
  2. nyababyeyi igizwe; n'inkondo y'umura,umura, n'imiyobora ntanga,
  3. n'udusabo tw'intanga.
Ibi bibyimba bishobora gufata kuri kimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro y'umugore. Bishobora kuba ibibyimba birimo amazi imbere(cystic tumours) cyangwa bikozwe n'inyama gusa(Solid tumours) , ibi bibyimba bishobora kuba ari kanseri cyangwa atariyo. Abafite ibyago byinshi byo kurwara ibyo bibyimba; Abagore bafite imyaka kuva kuri 40 kuzamura, ibyo bibyimba akenshi bishobora kuba ari kanseri. Abagore bari munsi y'imyaka 40 bafite ibyago byinshi byo kurwara ibibyimba bitari kanseri Abakoze imibonano mpuzabitsina kenshi kandi bakiri bato baba bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri.
Gukorana imibonano mbuzabitsina n'abagabo benshi, Ihindagurika ry'imisemburo ya kigore. 
Ibimenyetso: Bimwe mubimenyetso twavuga:
  • Kubabara mu kiziba cy'inda
  • Kuva bidasanzwe
  • Kuribwa cyane bidasanzwe mugihe cy'imihango
  • Kubura imihango
  • Ubugumba
  • Kuremererwa munda
  • Kubabara mugihe cy'imibonano mpuzabitsina
  • Kwituma nabi cyangwa kunanirwa kwituma
  • Kwihagarika bigoranye cyangwa kunanirwa kwihagarika
  • Kumva ikibyinba munda iyo cyabaye kinini
Ibibyimba bitari kanseri bikunze kugaragara:
(a).Ibibyimba bikomeye bifata kumura (myoma), bikunze kugaragara ku bagore bari mu myaka yo kubyara. Ahanini bikaba biterwa n'uko imisemburo ya kigore ihindagurika.
(b).Ibibyimba birimo amazi bifata ku dusabo tw'intanga. Nabyo bikunze kugaragara mubagore bari mumyaka yo kubyara.
(c).Ibibyimba birimo amashyira (abscess). Bikunze gufata mu miyoborantanga no mu dusabo tw'intanga kandi biterwa na mikorobe (infection).
Ibibyimba bya kanseri bikunze kugaragara:
(a).Kanseri y'inkondo y'umura. Igize 20% ya kanseri zifata mumyanya mwibarukiro y'abagore. Iterwa ahanini na virusi yitwa human papailloma virus ikaba yiganje mubihugu bikennye.
(b).Kanseri y'umura yo igize 7% ya kanseri zifata mu myanya myibarukiro y'abagore. Yiganje mu bigugu bikize. Umubyibuho ukabije, gucura utinze, gufata umusemburo wa estrogen utavanze na progesterone, biri mu byongera ibyago byo kuyirwara.
Uburyo bivurwa:
Ibibyimba byo munda bitari kanseri bivurwa no kubibaga bakabivanamo. Kanseri nayo iyo itararengerana barayibaga bakayivanamo igakira.
Hari igihe bisaba kubagwa, hagatangwa imiti ya kanseri (chemotherapy), hamwe no guvuza imirasire (radiotherapy). Ariko kanseri yarengeranye yo ntikira, igikorwa ni ugufasha umuntu uyirwaye kubana nayo.
Kwisuzumisha kanseri y'inkondo y'umura ku mugore wese ugeze ku myaka 35 byafasha mu kuyimenya hakiri kari ikavurwa itararengerana.

11 May, 2016

KUBURA IMIHANGO (AMENORRHEA). ESE BITERWA N'IKI?

kubura imihango
 INDWARA YO KUBURA IMIHANGO
Kubura imihango ni kibazo gishobora kuba icy’igihe gito cyangwa gihoraho, bikaba byaterwa no gutwita cyangwa no kugenda nabi kw’imikoranire iri hagati y’ubwonko, imirerantanga, nyababyeyi hamwe n’inda ibyara. Bikaba bigabanyijemo ibice bibiri:
  1. Kubura imihango by’ibanze  ( primary amenorrhea); Ibi tubivuga iyo umwana w’umukobwa yageza ku myaka 14 nta mihango nta n'ikindi kimenyetso na kimwe cy’ubwangavu(nko kumera amabere, insya, kugira akajwi gato) aragira, cyangwa ku myaka 16 ibyo bimenyetso byaraje ariko imihango ntize.
  2.  Kubura imihango warayigeze (amenorrhee secondaire); Ibi byo tubivuga iyo habayeho kumara amezi agera kuri atatu nta mihango ku muntu usanzwe agira ukwezi kudahindagurika cyangwa amezi atandatu utabona imihango ku muntu wari usanzwe agira ukwezi guhindagurika.
 
  1. Kubura imihango by’ibanze (Primary amenorrhea)
Ibitera iyi ndwara:
  • Ubusembwa karemano bw’uturemangingo butuma imirerantanga idakura
  • Kudakora neza kw’igice cy’ubwonko kigenzura imisemburo ya kigore
  • Kutagira umura, inkondo y’umura cyangwa inda ibyara
  • Urukuta munda ibyara rutuma imihango idasohoka, cyangwa akaranga busugi gafunze burundu
  • Ibibyimba mu bwonko bituma imisemburo ituma habaho imihango idakorwa neza.
  • Imiti imwe nimwe ishobora gutera kubura imihango (metochlopramide, heroin, n’imiti ivura ibibazo byo mutwe)
  • Guhangayika (stress)
 Ibimenyetso biranga iyi ndwara:
Ahanini ibimenyetso bigaragazwa n’imikurire y’imyanya ndangagitsina n’imikurire y’umubiri muri rusange hagati y’imyaka 10 na 14.
  • Kugwingira mu gihe cy’ubwangavu (kuba mugufi cyane ugereranyije n’abandi bangana mu myaka)
  • Kutamera insya, cyangwa  ubucakwaha
  • Kudakura kw’amabere
  • Kugira ubwoya bwinshi ku mubiri nk’ubw’abagabo
  • Kuribwa munda mu minsi runaka buri kwezi bigaragaza ko imihango ihari ariko yabuze aho isohokera
2. Kubura imihango warayigeze (secondary Amenorrhea):
Ibitera iki kibazo:
  • Gutwita
  • Gufungana kw’umura (asherman syndrome) biterwa no kuva cyane mu gihe cyo kubyara, infection mu mura, cyangwa kozwa mu mura( curettage)
  • Gufungana kw’inkondo y’umura (cervical stenosis) bishobora guterwa na infection, curettage cyangwa kubagwa
  • Kudakora neza kw’imirerantanga ahanini biterwa n’utubyimba twinshi ku mirerantanga (polycystic ovarian syndrome)
  • Kudakora neza kw’igice cy’ubwonko kigenzura imikorere y’imirerantanga bishobora guterwa n’uburwayi buri mu mubiri, ibibyimba byo mu bwonko, stress , kunanuka cyane, n’imirire mibi.
  • Indwara y’umwingo, diabete n’izindi.
  • Gucura (menopause)

Ese kubura imihango biravurwa?
Byaba kubura imihango by’ibanze, cyangwa warayigeze bishobora kuvurwa bitewe n’icyabiteye, kandi nanone bitewe n’uko ufite icyo kibazo yifuza kubyara cyangwa atabyifuza. Inama twamugira ni ukugana abaganga binzobere mu buzima bw’imyororokere (Gynecologists/ obstetritians) bakareba icyabiteye n’uko cyavurwa.
Ingaruka ziterwa no kubura imihango:
  • Kubura urubyaro.
  • Guhangayika kuko umuntu aba yumva atameze neza nk'abandi cyangwa se ingaruko zo kutabyara

02 June, 2015

, ,

Sobanukirwa Pre-eclampsia, Indwara yo kubyimba amaguru n'ibirenge. Ikunda gufata abagore batwite!

Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira  bamwe mu babyeyi batwite. Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata  umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara.
Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines.
Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso (high blood pressure).
Umubyeyi kandi atakaza ibyubaka umubiri (proteyini) mu nkari ze (loss of protein in urine).
Kubera umuvuduko minini w’amaraso ndetse no gutakaza ibyubaka umubiri umwijima, impyiko, ndetse n’amaso bigira ibibazo.
Izindi ngaruka mbi z’iyi ndwara ni uko ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibiro bike.
Ni iki gitera pre-eclampsia?
Ubushakashatsi  bwinshi ntibuvuga impamvu ibitera,ubundi bwo  buvuga ko impamvu itazwi.
Ni bande bafite ibyago byo kugira preeclampsia?
Nubwo bigorana kwerekana impamvu nyayo itera pre-eclampsia abahanga berekana ko ababyeyi batwite bwa mbere hamwe n’abatwite impanga aribo bafite ibyago byinshi byo kuyirwara.
Abandi bagore bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ni abatwite impanga, abarwaye diyabeti, impyiko, ababyibushye, abayigize kunda iheruka, cyangwa se abafite umwe mu muryango wayigize.
Ni ibihe bimenyetso bya pre-eclampsia?
Ubusanzwe ababyeyi benshi bumva nta kibazo bafite keretse iyo iyi ndwara ikaze.
Bimwe mu bimenyetso umurwayi wa pre-eclampisa agaragaza ni umutwe umurya cyane, guhinduka mu kureba:kureba ibirorirori( umurwayi atabona neza amashusho amuri imbere),…kubabara mu nda cyane cyane mu gice giherereyemo igifu…
Ni gute pre-eclampsia itera ibibazo ku mwana umubyeyi atwite?
Umwana ashobora kudakura neza mu gihe ari mu nda, hashobora kandi kubaho igabanuka ry’amazi umwana aba arimo muri nyababyeyi.
Aha umubyeyi asabwa kwihutira kujya kwa muganga mu gihe yumva umwana atagikina neza mu nda.
Ese haba hari ibizamini byerekana ko umuntu arwaye pre-eclampsia?
Birahari rwose. Muganga, umuforomo cyangwa se umubyaza bazagufata ibipimo by’umuvuduko w’amaraso.Kimwe mu byerekana ko umubyeyi ayirwaye nuko azaba afite ibipimo biri hejuru y’140 kuri 90.
Urugero: umubyeyi wabwiwe ko afite ibipimo by’umuvuduko w’amaraso wa 150/96 azaba afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru naho uzaba afite umuvuduko w’106/67 uzaba uri hasi.
Ikindi kizamini muganga afata ni ikizamini cy’inkari bakazijyana muri Laboratwari gusesengura ngo barebe ko nta ma proteyini ari mu nkari.
Ni gute pre-eclampsia ivurwa?
Umuti wa mbere wayo ni ukubyara umwana utwiswe.
Ariko Muganga  abanza kureba niba icyo gihe aboneye umubyeyi aribwo byaba byiza ko yabyara  cyane cyane no mu gihe n’ubundi yari yegereje kubyara cyangwa habaho gutegereza mu gihe yari akiri kure y’itariki yari kuzabyariraho.
Gusa muganga aha umubyeyi imiti igabanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’iyindi irinda umubyeyi kugagara dore ko bishoboka cyane mu gihe umubyeyi atayibonye.
Ni ibihe byago uwagize pre-eclampsia yagira?
Uretse ibyavuzwe haruguru umubyeyi wagize pre-eclampsia ashobora kugira ibyago (complications) nko kuvira amaraso mu bwonko, kwangirika bikabije kw’impyiko byagera naho zasimbuzwa, kwangirika cyane k’umwijima n’izindi ngaruka nyinshi zitandukanye.
Babyeyi rero musabwe gukurikirana ubuzima bwanyu  n’ubw’uwo mutwite. Mujye kwa Muganga hakiri kare  kuko bazabafasha mu gihe babonye ikibazo hakiri kare.
src:umuseke.rw
, ,

Kuki Umugore utwite agira iseseme? Ese yahangana n'icyo kibazo ate?

 Impamvu abagore batwite bagira iseseme n'uko bayirinda!
Mu bagore 10 batwite, 7 muri bo usanga bahura n’ikibazo cyo kugira iseseme, mu buryo butandukanye bitewe n’imiterere y’imibiri yabo , aho ushobora gusanga bamwe inabazahaza cyane rimwe na rimwe ikababuza no kurya cyangwa se baba babashije kurya bakabiruka.
Kuva ku cyumweru cya 3 kugeza kucya 16 kuva umugore yasamye ni bwo usanga yatangiye kugira iseseme aho usanga benshi batangira kuruka buri gitondo ndetse kuri benshi bukarinda bwira ariko bimeze, ahanini rero ibi biba byatewe n’impamvu zitandukanye harimo  imisemburo imwe n’imwe iza mu mubiri iyo umugore amaze gusama,  igogorwa rishobora kuba ritagenze neza ndetse n’ibibazo byo mu mutwe umugore utwite ashobora kuba afite.


Gusa nubwo nta muti nyakuri uvura iseseme ubaho ariko ko hariho ubundi buryo umugore utwite ashobora gukoresha kugira ngo abe yakwirinda iki kibazo cyo kugira iseseme.
Uburyo bwo kwirinda iseseme ku mugore utwite rero ni ubu bukurikira:

- Kurya  utuntu turyohereye nk’Ibisuguti nk’ifunguro rya mu gitondo ariko mbere yo kubafata akabanza kwicara arambije hasi amaguru ari ari  hasi ku butaka.
- Kwirinda kurya byinshi ndetse no kwirinda ko mu nda habamo ubusa. Agomba gufata ibiryo bicye cyane nyuma ya buri masaha atatu.
- Gucungana n’uko yumva nta kibazo cy’inzara afite cyangwa se kuba yumva yahaze cyane.
-Kwirinda gufata amafunguro akomeye kuko agora igogorwa ritagenda neza, ayo mafunguro arimo ibinure, vinaigre, ibishyimbo, amashu n’ibindi biribwa bishobora gutuma igogorwa ritagenda neza.
- Kwibanda ku gufata ibiribwa bikungahaye  kuri carbone, nk’ibitoki, ubugali, ibinyampeke, n’ibindi nkabyo.
-Kwirinda kunywa  ibintu birimo caffeine, ikiribwa nk’inyama kuko ari byo bikaza cyane ya misemburo ituma wagira iseseme.
-Kuryama no kwicara ahantu hafutse kandi hari akayaga.
-Gusinzira neza kandi akamara ibitotsi kuko ngo kudasinzira ngo ibitotsi bishire byongera  umunaniro, kandi umunaniro uri mu byongera iseseme.
-Kwirinda ibiribwa cyangwa se n’ibindi bintu bifite impumuro zitamye nk’imibavu, umwuka wo mu gikoni n’ibindi.
-Kunywa  ikirahuri cy’amazi arimo umutobe w’indimu. 

21 May, 2015

,

Indwara yo Kugira impumuro mbi(kunuka) mu gitsina, n'uko wayirinda.Dore icyo wakora niba uyirwaye

Kugira impumuro mbi mu gitsina n’ubwo waba wakarabye ni ikibazo yaba k'uwo bibaho ndetse no k'uwo babana cyangwa se uwo bashakanye. Biterwa rero n’impamvu zitandukanye gusa zimwe muri izo mpamvu zishobora kwirindwa . Ni muri uwo rwego tugiye kubagezaho ibintu bitera impumuro mbi mu gitsina, uko wabyirinda n’icyo wakora igihe ufite icyo kibazo.

Impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina:
Kuba ufite uburwayi ( infections): ushobora kurwara infections ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina n'urwaye ayo ma infections uwo mwayikoranye akaba afite ahandi yazikuye bikaba byagutera impumuro mbi mu gitsina.
Indwara bita mycose vaginale: iyi ndwara nayo izana impumuro mbi mu gitsina ikaba igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye. Ushobora no kugira amabara y’umutuku cyane mu imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura. Uyirwaye usanga akunda gushima mu gitsina.
Kogesha amasabune mu gitsina: ubundi igitsina cy’umugore giteye ku buryo kikorera isuku y’imbere ahubwo wowe ugasabwa gukoresha amazi meza gusa ukuraho imyanda iba yavuyemo imbere, wirinda kugeza amazi n’isabune imbere mu gitsina.
Hari bamwe bibwira ko gukoresha amasabune n’amadeadorants aribyo bizatuma hahumura neza nyamara ibyo bituma hahumura nabi kurushaho ndetse bikaba byagutera n’ubundi burwayi.
Ibi akenshi bikunze gukorwa n’abantu batangiye kumva mu gitsina cyabo hahumuye nabi ku bw’impamvu zitandukanye aho kwivuza bagahitamo kujya bahoza cyane no gukoresha za deaodorants.
Imyenda y’imbere idafite isuku ihagije: imyenda y’imbere nayo ishobora kugutera indwara ukaba wagira impumuro mbi mu gitsina. Ni byiza rero kujya uyimesa neza, ukayanika ahantu hagera imirasire y’izuba kandi ukibuka kujya uyitera ipasi mbere yo kuyambara. Ni byiza na none kwambara amakariso ya cotons kuko ariyo adatera ubushyuhe.
Ubwiherero budafite isuku: ubwiherero budafite isuku nabwo butera impumuro mbi mu gitsina cyane iyo ugiye nko kwihagarika inkari zikajya zigutarukira cyangwa se ukicara ku bwiherero butakorewe isuku ihagije cyane iyo ari bumwe bwo mu bwoko bwa siege bicaraho ikibuno gifasheho.
Kurya ibintu birimo imisemburo myinshi: hari ibiryo turya nabyo bikaba byatuma ugira impumuro mbi mu gitsina cyane cyane ibirimo imisemburo.
Icyo wakora mu gihe ufite impumuro mbi mu gitsina:
• Irinde kuba wakoresha amasabune na za deodorants wibwirako bizagabanya impumuro mbi kuko byangiza imyanya ndangagitsina ndetse bikongera ibyago byo guhumura nabi kurushaho.
• Kujya kwivuza kuko niba impumuro mbi iterwa no kuba ufite infections n’ubundi burwayi bishobora no gutuma wangirika ibice bigize imyanya myibarukiro bikaba byanagutera ubugumba.
• Niba umugabo yumvise ko umugore we asigaye ahumura nabi mu gitsina agomba kubimubwira yitonze akaba yajya kwivuza.

 • Kwikuramo isoni: abantu benshi bagira isoni zo kujya kwivuza indwara zifata imyanya ndangagitsina ugasanga bibagizeho ingaruka zikomeye. Byaba byiza rero gutinyuka ukajya kwa muganga aho gukomeza kwihererana ubwo burwayi kuko iyi ndwara ifite imiti iyivura igakira. • Irinde gukomeza gushyira urubanza k’uwo mwashakanye: abantu benshi bibwira ko iyo bafite zimwe mu ndwara zifata imyanya ndangagitsina biba byaturutse kuwo bashakanye ugasanga aho kujya kwivuza bahora babicyurirana hagati yabo.
Kugira impumuro mbi mu gitsina ubonye uko wabyirinda ndetse n’uko wabyitwaramo igihe waba ufite iki kibazo. Byaba byiza rero wubahirije izi nama kuko impumuro mbi mu gitsina ari indwara mbi ndetse ikaba inateza ibibazo mu miryango.
Src: agasaro.com

29 January, 2015

, ,

Kuki umugore utwite Muganga amubaza igihe aherukira mu mihango? Dore uko abaganga babara igihe umubyeyi utwite azabyarira, bahereye ku gihe aherukira kujya mu mihango!


ICYO ABAGANGA BAKORESHA KUGIRANGO BAMENYE IGIHE UMUBYEYI AZABYARIRA
Ababyeyi benshi bajya kwisuzumisha igihe batwite bakunda kubazwa igihe baherukira mu mihango, abenshi babyibazaho kuko rimwe na rimwe baba babwiye muganga ko babizi neza ko batwite.
Kuki umugore utwite muganga amubaza igihe aherukira mu mihango?
Benshi mu bagore rero babazwa iki kibazo, bacye nibo bamenya impamvu.
Ubundi umubyeyi uje kwisuzumisha atwite akorerwa byinshi harimo kureba uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo gutwita, ubw’umwana uri munda, ndetse n'ingorane afite cyangwa ashobora kugira n’ibindi.
Ariko kugirango abaganga bamenye inda afite igihe igezemo bituma bamukurikirana bijyanye nabyo, bamuza itariki aherukira mu mihango.
Iyi tariki nayo ibafasha kumenya ibyumweru umwana amaze munda ya nyina ndetse no kumenya igihe runaka yakwitegura kubyara.
Mu buganga hakunda gukoreshwa ibyumweru kurusha uko bakoresha amezi.
Urugero: mu buzima busanzwe havugwa ko inda ifite amezi 4 ariko mu buganga hakoreshwa kenshi ibyumweru 16.
Umuhanga Franz Karl Naegele (1778–1851) niwe washyizeho uburyo babara igihe umwana azavukira uhereye ku gihe umubyeyi aherukira mu mihango.
Akaba yaravuze ko kugirango ushake itariki umubyeyi azabyariraho ubegenza gutya:
  • Ufata itariki aherukira mu mihango ukongeraho umwaka 1
  • Ugakuraho amezi 3
  • Ukongeraho iminsi 7

Urugero: umubyeyi wagiye mu mihango ku itariki ya 17/07/2012 akabonana n’umugabo mu gihe cy’uburumbuke agahita asama yazabyara:
Itariki aheruka mu mihango :17/07/2012
+ umwaka 1 = 17 /07 /2013
-   amezi 3     =  17 /04/ 2013
+ iminsi 7     =     24 /04/ 2013
Gusa ntibivuze ko neza neza uyu mubyeyi twafashe azabyara kuri iriya tariki,  ubushakashatsi bwerekana ko mbere ho ibyumweru 2 na nyuma ho ibyumweru bibiri ariho hafi 90% by’ababyeyi babyarira, bifasha abaganga ndetse n’umubyeyi gukurikiranwa byimbitse muri icyo gihe.
Babyeyi ngiyo impamvu muganga akubaza igihe uherukira mu mihango, niyo yaba abireba neza ko utwite.
source:uwizewell.blog.com