29 January, 2015

Filled Under:

Menya indwara y'uduheri tuzamo amashyira, ishobora kwinjirira aho bakogoshe kandi ifata abantu bingeri zose cyane abana


UDUHERI TUZAMO AMASHYIRA DUTUTUMBYE
Uduheri tuzamo amashyira duterwa n'udukoko twitwa sitafirokoke(staphylococcus) cyangwa sitereputokoke (streptococcus) dutuma uruhu ruzana uduheri turimo amashyira, tukaba twandura ku buryo bworoshye cyane ku bana, ariko gake cyane ku bantu bakuru. Utu duheri tuzamo amashyira, akenshi twandurira mu gusuhuzanya cyangwa gukoranaho.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Ubusanzwe uduheri tuza hafi y'umunwa na hafi y'amazuru tuba ari uduheri tudatinda, duhita dukira mbere y'uko umuntu atangira kutwibazaho.
• Muri utwo duheri havamo amashyira cyangwa ibisa n'amazi, iyo twumye tujya gusa n'umuhondo, tukameneka cyangwa tukavirirana nyuma y'iminsi ibiri, utwo duheri turimo amashyira tuba twafashe n'ahandi tukaba twinshi.
• Mu ijosi naho hashobora kubyimba hakanababaza.
• Hejuru y'ibyo bimenyetso byo ku ruhu umuntu ashobora kugira umuriro.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Haranira kugira isuku ihagije y' intoki.
• Karaba ahari ubwo burwayi kabiri ku munsi ukoresheje isabune unahumutse.
• Oza uruhu ukoresheje isabune irinda umwanda.
• Koresha amavuta arinda bagiteri kabiri ku munsi mu gihe cy'icyumweru ahantu harwaye.
• Iyo wongeye kubyimbirwa, biba biguturutseho cyangwa biturutse ku muntu wo mu muryango wawe ufite uburwayi bwo mu mazuru. Bishobora no guterwa n'itungo ryo mu rugo, cyane cyane
mu matwi y'imbwa. Iyo bigenze bityo umuryango wose byakabaye byiza ushyize mu mazuru umuti w'amavuta urwanya udukoko twa bagiteri no mu matwi y'imbwa mu migoroba itanu ikirikirana.
Bariza ubundi busobanuro kuri farumasi!
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Nyuma y'icyumweru utwo dusebe tutakize nubwo wagerageje kwivura mu rugo.
• Uduheri tubaye twinshi kandi dukomeje gukwira n'ahandi nubwo wivuye.
• Utwo duheri turwaye uruhinja rukivuka.
Bigutera umuriro.
• Uduheri twaje mu maso, mu bwanwa cyangwa mu mutwe.
Nyuma y'iminsi 2 umuntu afata umuti ntabwo aba bashobora kugira uwo yanduza cyangwa nyuma y'umunsi 1 afata umuti w' antibiyotike (antibiotics).

0 Comments: