29 January, 2015

Filled Under:

Indwara y'imiswa yo mu birenge ushobora kuyirinda; kuyivura niba warayanduye; ongera ubumenyi kuri yo


IMISWA YO KUBIRENGE
Imiswa yo ku kirenge ikunda kuza ahantu umuntu akandagirira, ibyo bigatuma bigora ko umuntu arinda uruhu rwaho cyangwa kuharinda gutsikamirwa.
Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye imiswa yo mu birenge:

• Aho iyo miswa itangiye kuza umuntu yumva habyimbye. Iyo iri gukura yinjira mu mubiri, ukumva hajemo uburemere kandi imiswa igatangira kujya ikubabaza.
Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze)
• Imiswa yo kubirenge ikira nyuma y'ibyumweru bike iyo washyizeho agapfuko kabugenewe (siparadara). Ukata agapfuko kangana nuko umuswa ungana ukakomekaho, hanyuma
ukagafatisha siparadara. Buri nyuma y'iminsi ibiri uhindura igipfuko kuzageza igihe imiswa ikiriye neza"irandukanye n'imizi yayo". Kwivura imiswa ukoresheje siparadara zabugenewe akenshi
bimara hagati y'ibyumweru2-4.
• Kugira ngo ukire vuba nuko wakoresha umuti uboneka muri farumasi uvangwa n'amazi ashyushye. Aho imiswa iri uhashyiraho uwo muti ugakora ku buryo utangiza uruhu rukiri ruzima.
• Mu buryo bwo kwirinda ko imiswa izongera ikagaruka uhindura inkweto ukambara inkweto zigukwiriye hanyuma aho imiswa iri ukajya ushyiraho agatambaro kahakwiriye. Mu nkweto ugiye
kwambara ushyiramo agatambaro kariho amavuta yabugenewe akajya aho akabyimba kari nabyo bishobora gufasha.
• Gukonjesha ibirenge cyangwa gushyiraho umuti w'amaga ntibishobora gufasha.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Uburwayi budashira kandi waragerageje kwivurira mu rugo bikanga.
• Muri iyo miswa harimo ibimenyetso by'ikindi kibyimba: Uburibwe, kokerwa no gutukura.

0 Comments: