04 May, 2015

Filled Under:

Menya indwara ya vitiligo, ituma umuntu azana ibibara by'umweru ku ruhu rwe.


Indwara ya vitiligo ifata uruhu
Ndabahaye Mwiriwe!Jewe Ndiburundi Mu kirundo Nashaka Mumfashe Mumbwire, Nashaka Kubaza Kungwara Ifata Umuntu Akagira Amabara Kumubiri Ukamenga Numwema(NYAMWERU)! None Iterwa Niki? Iravurwa Igakira? Bayivura Gute? Murakoze!
Nkuko uno mugenzi wacu yabajije ikibazo abinyujije kuri page yacu ya facebook(Baza Muganga), indwara ya Vitiligo ihangayikishije benshi, kandi benshi bayibazaho byinshi. Reka dusubize ibibazo bijya biyibazaho.
Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y'ibidomagure by'umweru ku ruhu.Ushobora kuba warigeze kubona umuntu afite amabara y'umweru mu maso cyangwa ku bindi bice by'umubiri. Uwo muntu ashobora kuba yari arwaye vitiligo iyi ndwara rero ikaba iterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ».
Uno musemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu niwo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k'uteramangingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y'umweru ku ruhu. Indwara yo kuzana amabara (Vitiligo) ishobora kwibasira abantu b'amabara yose ariko ikunze guhita igaragara cyane ku bantu bafite uruhu rw'igikara(Abirabura) kurusha abafite uruho rw'umweru(Abazungu).

Indwara yo kuzana mabara yibasira abanyamerika bari hagati y'umwe na babiri ku ijana (1-2%) kuko ngo nibura ushobora gusanga abanyamerika bari hagati ya miliyoni ebyiri n'enye bibanira na yo.

Inshuro nyinshi indwara y'amabara yibasira bantu bakiri bato bari hagati y'imyaka icumi na mirongo itatu y'amavuko hanyuma ugasanga abagera kuri mirongo cyenda ku ijana (90%) byabo bagaragaza ibimenyetso mbere y'uko buzuza imyaka mirongo ine y'amavuko. Ari abagabo ndetse n'abagore baba bafite ibyago bingana byo kuyirwara.
Indwara yo kuzana amabara ishobora kuba uruhererekane rw'imiryango kuko usanga abantu bafite umuntu mu muryango wayirwaye n'abafite mu muryango wabo ikibazo cyo guhinduka ikigina umusatsi,  baba bafite ibyago byinshi by'uko hazagira undi uyirwara. Abantu basanganywe indwara ziterwa n'uko abasirikare b'umubiri barwanya uteremangingo twawo (autoimmune diseases) na bo ibyago byo kuyirwara biri hejuru.  Ayo mabara aza aho ariho hose ku ruhu kandi buri wese ashobora gufatwa n’ubwo burwayi. Vitiligo ni indwara itandura kandi uko amabara yera egenda akura ni nako umuntu aba ashobora kurwara kanseri y’uruhu ku buryo bworoshye.

Igitera Vitiligo
Mu ruhu habamo utanyangingo twitwa Melanocytes tuba dushinzwe guha ibara uruhu , iyo melanocytes zo ku gice runaka cy’uruhu zitari gukora akazi kazo , uruhu rwaho ziri ruba umweru nibwo bavuga ko umuntu arwaye Vitiligo.
Igituma izo melanocyte zihagarara gukora kugeza ubu ntikiramenyekana neza ariko akenshi iyo mu muryango  umuntu avukamo  harimo abantu bagiye barwara  iyo ndwara usanga ikurikirana abavutse muri uwo muryango.
Vitiligo kandi ikunze kugaragara ku bantu bafite uburwayi bukurikira:
  • Indwara ya anemie cyane cyane iyitwa(Pernicous anemia), iterwa no kubura icyitwa intrinsic factor gifasha mu gutwara ibintu byifashishwa n'umubiri mu gukora amaraso.
  • Kugira umusemburo mwinshi ukorwa na n'igice cyo mu mubiri
    cyitwa thyroid (Hyperthyroidism)
  • Indwara yitiriwe Addison(Addison Disease).
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu agiye kurwarwa Vitiligo:
Kuzana utubara twera aha hakurikira:
  1. Mu maso
  2. Ku minwa
  3. ku biganza
  4. Ku maboko
  5. Ku birenjye.
  6. Mu kwaha
  7. Mu jisho imbere
  8. Ku myanya ndanga gitsina
  9. Ku mazuru
Vitiligo ivurwa ite
  1. Muganga ashobora gutanga umuti witwa Dermovate ku bantu bari basanzwe ari inzobe cyane cyangwa ku  bazungu ariko si  byiza gukoresha uwo muti atari muganga wawukwandikiye kuko ugira izindi ngaruka zitari nziza ku ruhu
  2. Undi muti ukunze gukoreshwa ni uwitwa Meladine solution 0,1% , Meladine solution 0,75%  yo kwisiga ku ruhu cyangwa Meladine 10 mg  y’ibinini byo kunywa. Iyo miti yose itangwa iyo ufite urupapuro rwa muganga.
  3. Ubundi buryo bukoreshwa mu kugirango Vitiligo ntigaragare ni ugusiga amabara asa n’uruhu rwawe ahabaye umweru(maquillage).
  4. Mu bihugu byateye imbere bafite ubundi buryo bwinshi bakoresha mu kuvura Vitiligo nko gufata uruhu rushyashya bakuye ahatarwaye, bakarutera aharwaye(skin graffting), cyangwa gutera amabara asa n’uruhu ahantu harwaye (teinture) n’ubundi bwinshi .
Nubwo ubwo buryo bwose buri haruguru bufasha mu kugabanya ayo mabara yera, Vitiligo ni indwara idakira burundu kandi nta buryo bwo kuyirinda bubaho.
Niba urwaye iyi ndwara nta mpamvu yo guhangayika ngo wumve ko bikurangiranye cyangwa ngo wumve wigunze , Vitiligo ni indwara itica.
Edited from: tohoza.com, umuseke.rw

0 Comments: