05 August, 2016

Filled Under:

SOBANUKIRWA AKAMARO K'INDIMU MU MUBIRI WAWE.

Indimu, urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ujya ubona abantu banywa amazi arimo indimu kuko izwiho kuba ifasha ku bantu bashaka kugabanya ibiro, tugiye kurebera hamwe iyindi mimaro aya mazi arimo indimu agira ku mubiri.
Ni iki aya mazi afasha umubiri?
Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, fibre na potasiyumu. Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ndetse ikaba yakwangiza amenyo yawe ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza gufata indimu ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha)
Dore akamaro bigirira umubiri:
  1. Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane
  2. Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w’ibanze, k
  3. Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije. Kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya umunaniro cyane
  4. uko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.
  5. Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n’abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo
  6. Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane
  7. Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari! Ku bantu bafite inkovu cg se utundi tuntu tuzanywa n’ubukuru bashobora gusigaho aya mazi bikabanya kugaragara kwabyo
  8. Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi.
  9. Aguha imbaraga. Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe
  10. Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.
  11. Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w’amaraso
Ese nanywa angana gute?
  • Ku bantu bari munsi y’ibiro 70; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi mu gitondo
  • Hejuru y’ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi
Biba byiza kubinywa, mu gitondo ubyutse mbere yuko unywa ikindi kintu.

0 Comments: