24 December, 2014

Filled Under:

DORE IBYO UTARI UZI KU NDWARA YA MUGIGA(MENINGITIS)!

INDWARA YA MUGIGA(MENINGITIS)!
Indwara ya mugiga ni indwara ifata utwugara dufubitse ubwonko cyangwa umusokoro uri mu ruti rw'umugongo igatuma utwo twugara tubyimba. Utwo twugara batwita ‘meninges’ mu rurimi rw'icyongereza. Indwara ya mugiga ikaba iterwa n'udukoko dutandukanye. Hari iterwa n'amabagiteri(Bacteria), iterwa n'amavirusi(Viruses) ndetse n’iterwa na n'uduhumyo duto tutagaragarira amaso(Fungi cyangwa champignon).
Ubwoko bw'Indwara ya mugiga bubi cyane ni ubuterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri kuko yo yica vuba kandi ikaba idashobora kuba yakwikiza. Muri bagiteri zikunda gutera mugiga, twavuga nka ‘Neisseria Meningitides; iyi ikaba iza nk’icyorezo, ikaba ari yo mpamvu iyo umuganga abonye umurwayi urwaye mugiga yatewe n’aka gakoko aba agomba kubimenyesha abamukuriye kugira ngo iyo ndwara ikumirwe kuko yandura kandi ikica vuba. Hari n’iterwa n’agakoko kitwa Hemophilus Influenza, Iyi ikaba ikunda kugaragara ku bana.

Ibimenyetso bya mugiga

Mugiga ishobora  kugira ibimenyetso bisa nk’iby’izindi ndwara. Aha twavuga nka Malariya ndetse na tifoyide. Ni ngombwa rero mu gihe ugize bimwe muri ibi bimenyetso kwihutira kujya kubonana na muganga. By’umwihariko, ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira:

1. Kuribwa umutwe: Iki kimenyetso kikaba kigaragara ku bantu bagera kuri 90% by’abarwaye mugiga.

2. Kugagara ijosi: Abantu bagera kuri 85% by’abarwayi ba mugiga bagagara ijosi


3. Umuriro mwinshi uvanze no gutengurwa: Ibi bikaba bigaragara ku bantu bagera kuri 90% by’abarwayi ba mugiga.

4. Kuruka

5. Gutinya urumuri

6. Guta ubwenge no kujijinganya

7. Kwikubita hasi nk’umurwayi w’igicuri

Ibi iyo bihuriranye n’uko waba umaze iminsi urwaye indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, uba ufite ibyago byinshi byo kuba yaba ari mugiga ufite kuko udukoko twinshi dutera mugiga twibera muri iyo myanya.

Ni bande bafite ibyago byo kurwara mugiga?

Kimwe nk’izindi ndwara, mugiga na yo igira agace k'abantu yibasira bitewe n’impamvu iyi n’iyi. Abafite ibyago byo kurwara mugiga by’umwihariko ni :

1. Abantu bakuze cyane: ibi bigaterwa n’uko ubwirinzi bw’umubiri wabo buba butagishobora kurwanya udukoko twose tuje mu mubiri, bigatuma bibasirwa n’indwara nyinshi.

2. Abana batoya: kubera ko ingingo zabo ziba zitaratangira gukora neza, nta bwirinzi buhagije baba bafite bwo kwirwanaho.

3. Abantu banywa inzoga nyinshi: inzoga ni kimwe mu bintu bituma umubiri udakora neza kandi ikaba yangiza umwijima, kandi  ari imwe mu nyama zifatiye runini umubiri mu bijyanye no kuwurinda indwara no gutuma ukora neza.

4. Abantu barwaye kanseri ndetse n’abafata imiti yayo

5. Abantu bitera ibiyobyabwenge mu maraso: aba baba bari gutuma udukoko dutera indwara twinjira mu maraso tukaba twagera mu bwonko ndetse no mu bindi bice by’umubiri.

6. Abantu bari ahantu hatuwe cyane nko mu nkambi cyamngwa mu bigo bibamo abantu benshi muri rusange

Mugiga ni indwara  ivurwa igakira ariko iyo utinze kuyivuza ishobora kukwica cyangwa ikagusigira ubumuga butandukanye. Ni ngombwa rero kwivuza hakiri kare kandi ukanikingiza mu gihe ugize amahirwe yo kubona urukingo.


0 Comments: