03 February, 2015

Filled Under:

Dore Imiti ivura inda zo mu mutwe, ku bagira imisatsi imara igihe ku mitwe yabo. Soma n'uko wakwirinda iyi ndwara!


INDWARA ZO KU MUTWE (inda): Inda ni udusimba duto ushobora gusanga ku binyabuzima bimwe na bimwe bifite amaraso harimo n'abantu. Utwo dusimba rero tukaba dukenera kunywa amaraso y'icyo kinyabuzima kugirango tubeho, ku bantu utwo dusimba dukunze kuboneka mu mutwe, ku bindi bice by'umubiri(cyangwa se mu myenda), ndetse no kubice byegereye imyanya ndangagitsina. kugirango izo nda zibeho rero zikaba zinyunyuza amaraso ya wa muntu maze zikaba ariyo zikoresha mu kugirango zibone ibyo umubiri ukeneye.
Inda ntizikunze guhita zigaragara ku maso. Kugira ngo ziboneke n' uko usokoresha igisokozo gifite amenyo
akomeye, nka mukushi cyangwa igisokozo gikuramo inda, nyuma umuntu akagisokoresha yashyize urupapuro rw'umweru aho asokoreza. Kuri urwo rupapuro niho inda zigwa umuntu agahita azibona. Ndetse imigi (amagi y'inda y'umweru) iyo iri mu mutwe biba byemeza ko umuntu arwaye inda. Igisokozo gikuramo inda gishobora kugurirwa kuri farumasi.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:

• Inda ziruma mu mutwe aho umusatsi utereye ariko aho zarumye haba haryaryata.
• Kwishima ku mutwe bituma ku mutwe haza udukoko twangiza umubiri, hakanatutumbana.
Kwivura iyi ndwara nabikora gute?
• Shampo ikuramo inda:
o Iyo wogesha shampo ikuramo inda uyirekeremo iminota icumi kugira ngo ibanze imare gukora neza.
o Nyuma y'icyumweru wongere urebe uko mu mutwe hameze.
o Permetriini bayishyiriramo umwana umaze hejuru y'igice cy'umwaka avutse.
o Malationi bayishiriramo umwana urengeje imyaka ibiri y'amavuko.
o Ushobora no gukoresha malationi imeze nk'amazi, umuntu ayasiga mu mutwe yuma akaza kumesamo ngo ivemo akoresheje shampo nyuma y'amasaha 12. Uko itagomba gukoreshwa ni kimwe na shampo ya malatiyoni.
• Umuti umeze nk'amazi
o Umuti umeze nk'amzi bawusiga mu musatsi, ku mutwe hejuru hanyuma ukawurekeramo ukurikije inama z'uko ukoreshwa, hanyuma ukaza kumesheshamo shampo.
o Wongera kuwushyiramo bibaye ngombwa nka nyuma y'iminsi 7-10.
o Muri uwo muti haba harimo silikoni ituma inda n'amagi yazo bipfa.
o Uwo muti urimo silikoni wakoreshwa n'abantu bose ndetse n'abagore batwite n'abonsa.
• Mu gukuramo imigi bakoresha igisokozo gikomeye cyangwa mukushi. Hari igisokozo cyagenewe
gukuramo inda.
• Ingofero cyangwa ibitambaro byo mu mutwe n'ibyo kurazamo bimeserwa kuri dogere 60 hamwe n'amazi n'isabune imesa imyenda.
• Imyenda idashobora kumeswa cyangwa ibindi bikoresho ubishira mu ishashi ukabifungiramo bikamaramo ibyumweru bibiri. Inda zipfiramo icyo gihe. Ikindi umuntu ashobora gukora
n'ugushyira iyo myenda idashobora kumeswa mu cyumba gikonjesha cyane ukayimazamo umunsi wose.
• Nubwo inda abantu barwara zidashobora kuba mu bwoya bw'amatungo yo mu mu rugo aba agomba kuhagizwa shampo ivura inda.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ku mutwe haje uduheri.
• Ibimenyetso by' uburwayi ntibishire nubwo wagerageje kwivurira mu rugo.

0 Comments: